Mu kiganiro "Ici Paris" cyo ku wa 2 Mutarama 2013, Marine Lorphelin, nyampinga w’u Bufaransa wa 2013 yatangaje ko yakuze yumva ameze nk’umuhungu ku buryo hari bimwe mu bice bye adakunda.
Mu bice Marine Lorphelin agaragaza ko yifuza ko byahinduka, harimo umusatsi muremure avuga ko ateganya kugira mugufi ukaba nk’uwa Sonia Rolland Uwitonze, Umunyarwandakazi wabaye nyampinga w’u Bufaransa 2000.
Yagize ati “Nifuza kuzakata imisatsi yanjye ikazaba migufi nka kuriya kwa Sonia Rolland, ariko (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Nyampinga w’u Bufaransa 2013 yifuza kugira umusatsi mugufi nk’uwa Sonia Rolland
3 January 2013, by Mathias Hitimana -
Orchestre Impala yataramiye ku ivuko benshi baranyurwa
23 June 2013, by Dean IrakKuri uyu wa Gatandatu abantu bari bakubise buzuye kuri Stade Regional i Nyamirambo mu gitaramo cya Orchestre Impala.
Benshi bagaragaje ko bishimiye iki gitaramo cyaranzwe no kwiyibutsa indirimbo zo mu bihe bya kera, abantu baririmbana ijambo ku rindi n’abagize Impala.
N’ubwo banyuzagamo bakicara, abantu wabonaga bahagurutse hafi ya bose baririmba batera hejuru basubiranamo n’Impala indirimbo zabanyuze. Uyu ni Andre w’imyaka 27, wari uri mu bari batwawe ubwo twamegeraga yagize ati “Izi (…) -
Producer Clement ari mu barangije amasomo muri ULK
27 March 2013, by Rutaganda JoelIshimwe Clement, umunyamuzika ukorera muri Kina Music akaba anakuriye Laber ya "Conga Music", ari mu banyeshuri barenga 1000 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali kuri uyu wa 26 Werurwe 2013.
Ishimwe yarangije mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga "Science and Technology".
Ishimwe Clement aganira na IGIHE yagaragaje ibyishimo byo kurangiza amsomo ye ati ”Uyu munsi uri mu minsi yanshimishije mu buzima kuko mubyo nifuje cyane harimo kurangiza muri (…) -
Muri Fantastic Restaurant birashyushye mu njyana zihimbaza Imana n’izisanzwe “Live”
25 April 2013, by Aisha Bonaventure RutayisireGuhera ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2013 kugera ku wa Gatandatu muri Fantastic Restaurant ahafatirwa amafunguro bakurukirana imbonankubone (Live) injyana zitandukanye zirimo indirimbo zihimbaza Imana n’izisanzwe, babifashijwemo na DJ Pawulo waturutse muri Uganda.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant, guhera ku wa Gatatu, kugeza ku wa Gatandatu haba hari igisope (indirimbo za kera). Ikindi ni uko buri mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri abagana muri Fantastic baba bari (…) -
Amakupule akunzwe cyane kandi akomeye ku Isi
3 June 2013, by Audace Willy MucyoNyuma y’uko bigaragara cyane ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika kukule kupule ya mbere ikunzwe ari iya Barack na Michelle Obama, ubu noneho ikinyamakuru Forbes cyagaragaje ko ari nayo kupule ikomeye kurusha izindi, kinagaragaza izizigwa mu ntege.
Dore uko bihagaze:
Barack na Michelle Obama
Bill na Melinda Gates
Jay-Z na Beyoncé
Brad Pitt na Angelina Jolie
Ellen Degeneres na Portia de Rossi
Bill na Hillary Clinton
Gerard Piqué na Shakira Patrizio
Bertelli na Miuccia (…) -
USA: Imyambarire yitwa ko igezweho igiye guhagurukirwa
19 April 2013, by Rene Anthere RwanyangeMuri iki gihe imyambarire y’urukozasoni igenda irushaho kwiyongera, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Louisiana, biyemeje guhana uwo ari we wese uzafatwa yambaye amapantaro, amakabutura n’amajipo arereta bimwe mu Rwanda bakunze kwita kwambara poketi.
Iyi myambarire ikaba ikunze kugaragara mu baririmbyi b’injyana ya Hiphop. Amakuru dusanga ku rubuga rwa Hiphopwired.com avuga ko itegeko rihana bene iyo myambarire ubu ryamaze kwemezwa, muri iki cyumweru rikazashyirwaho umukono. (…) -
Bamwe mu bahanzi nyarwanda n’imirimo bakora
8 July 2013, by Aisha Bonaventure RutayisireIyi nkuru ishingiye ahanini ku mirimo bamwe mu bahanzi nyarwanda bakora nyuma ya muzika harimo kwiga ndetse n’indi mirimo iri hanze y’ishuri na Muzika.
King James uherutse kwegukana Primus Guma Guma Super Star ku shuro ya II, yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu ishami rya MassCommunication. Aherutse gutangaza ko umuziki wamufashije byinshi ubwo yigaga, kuko kuva akiri mu mashuri yisumbuye kugeza ubu ari we wirihira amashuri, aribyo afata nk’akazi ke ka Kabiri nyuma ya Muzika. (…) -
2Face Idibia ararushinga ku munsi w’abagore
8 March 2013, by Nsabimana EmileUmuhanzi w’icyamamare muri muzika ukomoka muri Nigeria Ujah Idibia uzwi cyane nka 2Face Idibia, ararushinga n’umukunzi we Annie Macaulay kuri uyu wa munani Werurwe 2013 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ibi byatangajwe nyuma yo gushyira ahagaragara impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga. Mbere y’itariki y’ubukwe hagiye hashyirwa mu majwi amatariki atandukane ubu bukwe buzabera harimo n’iya 14 Gashyantare ku munsi w’abankundana, ariko si ko byagenze. (…) -
Ronaldo yagaragaje ko afitanye ubucuti bwa hafi na Rihanna
29 May 2013, by Audace Willy MucyoMu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 28 umuhanzikazi Rihanna yakoreye igitaramo mu Gihugu cya Portugal, mu rwego rw’ibitaramo arimo gukorera hirya no hino ku isi yise "Diamonds World Tour".
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa rihannadaily, igitaramo cya ’Diamonds World Tour’ muri Portugal ngo cyamugendekeye neza, kubera ubwinshi bw’abacyitabiriye.
Nyuma y’igitaramo, Cristiano Ronaldo yasuye Rihanna nk’umwe mu bakunzi be, bikaba bigaragazwa n’amafoto bifotoranyije.
Rihanna yahise ashyira (…) -
Juliana Kanyomozi ni we uyoboye urutonde rw’abahanzikazi ba Uganda mu bwiza
26 March 2013, by Audace Willy MucyoMu cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’amezi 2 n’urubuga rwa BigEye rwo muri Uganda rwifashishije na Facebook, Juliana Kanyomozi ni we byagaragaye ko ahiga abandi bahanzikazi bose bo mu gihugu cya Uganda.
Dore uko BigEye yabitangaje:
1.Juliana Kanyomozi
Akomoka mu gace ka Tooro. Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bwiza mu bahanzikazi bo muri Uganda, n’ubwo atajya agira amahirwe ngo abone umusore umuhata urukundo. Mu gihe kirenze imyaka icumi, Juliana afatwa nk’umwamikazi wa muzika wa Uganda (…)
IGIHE