Iryn Namubilu yatangaje ko yahinduye umujyanama nyuma yo gusanga, uwo bakoranaga ari we washyize ibiyobyabwenge mu gikapu cye, bikamuviramo gufatwa agafungwa ubwo yari mu Buyapani.
Urubuga UgandaOnline.net rwanditse ko Iryn yafashe iki cyemezo, nyuma gusanga musaza we ari nawe wari umujyanama ari we washyize ibiyobyabwenge mu gikapu cye bigatuma afungwa iminsi igera kuri 21.
Uwari umujyanama wa Iryn, aheruka kwemerera itangazamakuru ko yakoshereje Iryn ndetse anasaba imbabazi (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Iryn yasezereye musaza we ku mirimo y’ubujyanama
7 June 2013, by Dean Irak -
Michael Jackson mbere yo gupfa yavuze ko akennye
14 June 2013, by Audace Willy MucyoPhillip Landy wari ubereye umujyanama Michael Jackson, yatangaje bimwe mu byo yavuganye amarira mbere y’uko uyu muhanzi apfa, agaragaza ko akeneye kuba yakora ibindi bitaramo, kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gufasha umuryango we.
Philip Randy yagize ati “Yambwiye ko we n’abana be babayeho nabi, yabimbwiye arira, mbona ko koko biteye agahinda nuko nanjye ndarira yakomeje ambwira ko akeneye amafaranga yo gukemura ibibazo bye birimo kuba yagurira abana be inzu yo kubamo”. Urubuga (…) -
Jay Polly,Riderman, Dream Boys na Urban Boys bitesheje agaciro – David Bayingana
20 October 2012, by Samuel IshimweNyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba mu bitaramo by’Agaciro by’umwihariko mu gitaramo cya mbere cyabereye i Gikondo ku itariki ya 13 Ukwakira, abahanzi bamwe ntibaririmbe kubera kutubahiriza igihe bari bahawe, David Bayingana, umwe mu bateguye ibitaramo yabigereranyije no kwitesha agaciro.
Abahanzi batagaragaye muri ibi bitaramo nyamara bari bitezwe n’abakunzi babo, David Bayingana yavuze mu mazina umuhanzi Jay Polly, Riderman, Dream Boys na Urban Boys. Bayingana (…) -
Umuhanzi Jean Christophe Matata imyaka ibaye ibiri apfuye
3 January 2013, by Mathias HitimanaUmuhanzi w’Umurundi Jean Christophe Matata wakunzwe cyane inaha mu Rwanda, itariki ya 3 Mutarama ntibayibagirwa kuko ariho yarangije ubuzima bwe bwo ku isi.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 201, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, yari agiye kuhakorera igitaramo.
Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso.
Umuhanzi Matata wakunzwe cyane ku muziki n’inaha mu (…) -
Producer Junior Multisystem ntakibarizwa muri "The Super Level"
19 March 2013, by Rutaganda JoelJunior Multisysteme ni producer wari amaze iminsi akorera mu nzu yitwa “The Super Level” itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Yashinzwe na bamwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boy. Kuri ubu akaba amaze kwerekeza mu nzu itunganya amajwi (Studio) yitwa Touch records.
Aganira na IGIHE, Muyoboke Alexis uhagarariye itsinda rya Urban Boys ari naryo ryashinze iyo studio ya “The Super Level”, Yagize ati” Simfite byinshi navuga kuri Junior kuko yagiye atatubwiye kandi hashize igihe (…) -
Miss Aurore yunamiye Hirwa Henry
7 June 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’aho hashize igihe kigera ku mezi 5 ndetse n’iminsi 5 Hirwa Henry atakiri ku isi, kuri iyi tariki ya 7 Kamena 2013 nibwo yajyaga kuba yujuje imyaka 28 y’amavuko iyo yajyaga kuba akiri ku isi. Miss Aurore Kayibanda umuvandimwe wa Hirwa Henry yagize icyo avuga kuri uyu munsi.
Nk’uko yabyanditse k’urukuta rwe rwa facebook mu rurimi rw’Icyongereza yagize ati: “I’m speechless may Almighty and angels celebrate with you your birthday in haven. I love u and miss u so much”. ‘Bivuze ko (…) -
Kwambara ukikwiza bikwiriye kuba mu ndangagaciro za buri munyarwandakazi-Miss Jojo
9 March 2013, by Dean IrakNyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika imideri ibereye umunyarwandakazi wiyubashye kandi wihesha agaciro, Miss Jojo asanga bikwiye kwamamazwa mu banyarwandakazi benshi bakumva ko kwambara neza ukaberwa atari ukwambara bigufi kandi nta n’ukwiye kubangamira abandi mu myambarireye.
Ni mu gitaramo cyabere kuri The Manor Hotel i Nyarutarama ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2013, cyateguwe n’umuryangongo w’urubyiruko rw’abiyisilamu baharanira iterambere (AJMD Njye nawe), mu (…) -
Chameleone yashimiye Goodlyfe ku gutorwa kwabo muri BET Awards
17 May 2013, by Dean IrakUmuhanzi Dr Jose Chameleone yatangaje ko yishimira kuba abahanzi Moze Radio na Weasel baratowe nk’abahatana mu marushanwa ya BET Awards azabera kuwa 30 Kamena 2013 muri Nokia Theater i Los Angeles.
Chameleon yagize ati “Intsinzi y’umwana ni ibyishimo by’umubyeyi we”
Yongeraho ati “Ku bw’ibyo, ngendeye ku bwuzuzanye bw’abnyamuziki nshimiye Radio na Weasle ku kuba baratowe mu bahatanira BET Awards. Wigira ku bahanga kandi ukiga neza. Ndabasengera muzatsinde muheshe ishema Uganda. (…) -
Crhis Brown yaburiwe ko ashobora kwicwa
20 May 2013, by Rutaganda JoelChris Brown umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’aho yari avuye mu gitaramo cyaberaga i Las Vegas ahatangwaga ibihembo bya Billboard Music Award 2013 yaje kohererezwa ubutumwa bugufi n’abantu atazi bavuga ko bagomba kumwica.
Uyu muhanzi rero hari hashize igihe kingana n’icyumweru atameza neza bitewe n’ubutumwa amaze iminsi yoherezwa kuri Telefone bumuteguza urupfu gusa bukaba buturuka ku bantu atazi.
Inkuru dukesha Bongo5 iravuga ko umucamanza wa Chris Brown “Mark (…) -
Biravugwa ko Beyonce yaba atwite
19 May 2013, by Dean IrakBikoje guhwihwiswa hirya no hino ahanyuzwa amakuru y’ibyamamare n’abahanzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Beyonce yaba atwite umwana wa kabiri.
Gusa Beyonce yirinze kugira icyo atangaza ndetse n’ifoto yanyujije kuri instagram ikomoza kuri ayo makuru yahise ayivanaho by’igitaraganya.
Gusa haratangazwa ko zimwe mu nshuti ze za hafi zemeza ko ashobora kuba atwite. Hanagenderwa kandi ku kuba mu minsi mike ishize aheruka gusubika ibitaramo yari gukora. Izi nshuti zikavuga ko byaba ari ku (…)
IGIHE