Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena, abahanzi basetsa biganjemo abari baturutse muri Uganda basekeje imbaga y’Abanyarwanda bari bakubise buzuye mu gitaramo cyitwa “MTN Kings of Comedy” cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Aba bahanzi basimburanaga ku rubyiniro buri wese aganiriza abantu akoresheje impano n’ubuhanga bwe bwo gusetsa. Witegereje ku maso y’abari bitabiriye iki gitaramo, hagaragaragaho akanyamuneza, ibitwenge n’ibyishimo.
Umwe mu bari (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Ibitwenge n’akanyamuneza nibyo byaranze igitaramo cya "MTN Kings of Comedy"
29 June 2013, by Dean Irak -
Uwitwa Teta yatsindiye miliyoni mu marushanwa yo kuririmba ya Talentum
26 June 2013, by Dean IrakKu iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2013, uwitwa Teta Jessica, wiga muri Lycée de Kigali yahawe igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’uwaje ku isonga mu marushanwa ya Talentum ku nshuro yayo ya kabiri.
Teta yakurikiwe n’abandi bane ari bo Cyubahiro Musafiri Serge, Dushime Burabyo Yvan, Kamayirese Erasme na Dusabimana Alleluia Delphine. Aba nabo bahembwe ibihumbi mirongo itanu buri umwe umwe.
Aba bahanzi batsinze batowe muri 24 baturutse hirya no hino mu Rwanda, bagiye (…) -
Abahanzi Mc Monday na Prof Nigga bararushaho kurebana ay’ingwe n’itangazamakuru
23 June 2013, by Dean IrakBuri wese abinyuza mu nzira ze, ariko bombi Mc Monday na Prof Nigga bahuriza ku kwitotombera ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ridaha agaciro ibihangano byabo kandi ko ritabicuranga.
Mu magambo aherutse gushyira ku rukuta rwa facebook, Mc Moday [ubu usigaye ukoresha izina rya Saga Assou], wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Inyoni Yaridunze” yagize ati “Mu gihe kitarenze ukwezi maze gukora indirimbo enye ari zo “Oh Rayon”, “Have I told you”, “Fanya Kazi”, “I am sorry” n’izindi; ese ubu (…) -
Karrueche yerekanye umukunzi we mushya
6 April 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’aho Karrueche atandukaniye na Chris Brown ubwo Chris yasubiranaga na Rihanna, kuri ubu yashyize k’umugaragaro ko afite umukunzi we mushya ariwe John Wall ukina umupira w’intoki Basketball.
Nk’uko tubikesha dailmail, Karrueche atangaza ko afite umukunzi nyuma y’aho yababajwe cyane na Chris Brown wamuretse kandi ntacyo bapfuye.
Karrueche kandi avuga ko we ndetse na Rihanna nta kibazo bafitanye kugeza ubu. -
Céline Dion avuga ko imibanire ye na Réne Angélil yagoranye
25 July 2013, by Dean IrakNyuma y’imyaka isaga cumi n’icyenda Céline Dion ashyingiwe na Angelil, yatangaje ko atorohewe na bimwe mu bihe yagiye ahura nabyo bivanze no kuba umuririmbyi nk’umwuga we.
Céline Dion yemeza ko kimwe n’abandi bashakanye, kuba ari icyamamare bitamubujije guhura n’ibibazo bireba urugo, birimo kuba yaragiye agira ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye, bikamusaba gusiga urugo, rimwe na rimwe Angélil ntabyihanganire bagashwana, ariko bikarangira ku bwo kwihangana.
Ati “Abatandukana babanaga (…) -
Lady Gaga atewe ikibazo na Filimi umukunzi we akinamo
11 June 2013, by Dean IrakAho Lady Gaga uri mu kiruhuko mu Gihugu cya Mexique, nyuma yo kubagwa, atangaza ko ubu atewe impungenge na Filimi “The Other Woman” umukunzi we Taylor agaragaramo asomana na Cameron Diaz.
Ishyari ni ryose kuri Lady Gaga nyuma yo kubona amwe mu mashusho agaragaza umukunzi we, Taylor muri Filimi “The Other Woman” ari mu rukundo na Cameron Diaz ufatwa nk’umufasha we muri iyi Filimi, ngo ibi ntibyishimiwe na Lady Gaga, kuko byatumye yishyiramo uyu mukinnyi wa Filimi Cameron Diaz, kubera (…) -
Atewe ishema n’ukuntu ibihangano bye ku muco bikunzwe
30 November 2012, by Nsabimana EmileUmuhanzi Focus Ruremire, arishimira ko mu kwezi kumwe Album yise “Ntungurishirize umuco” imaze hacurujwe ama CD ibihumbi bitatu byayo.
Focus Ruremire uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco nyarwanda kuri televiziyo y’u Rwanda no muri album ye ya mbere “Ntungurishirize umuco”, avuga ko yifitiye icyizere ko azagera ku ntego ze kuko uburyo irimo kugurwa bishimishije.
Avuga ko ari urugero rwiza kuba ibihangano bye byishimiwe, agasanga umuco nyarwanda ukunzwe, yiteguye ko imbaga y’Abanyarwanda (…) -
Beyonce yageneye umwana wa Kim impano ya miliyoni 8,5
12 June 2013, by Dean IrakUkwezi kumwe mbere y’uko Kim Kardashian yibaruka umwana w’umukobwa, Beyonce yamugeneye impano ihenze y’agatebe (kajya kuba nk’agatanda k’umwana) ifite agaciro k’Amayero 10,000 ni ukuvuga angana na miliyoni 8 n’ibihumbi magana atanu uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Urubuga Daily Mirror rwanditse ko mpano Beyonce yayihisemo nk’impano yazagirira akamaro umwana kadarshian azibaruka.
Bivugwa ko yayihisemo kuko Kim azabyara umukobwa mu gihe na Beyonce asanzwe afite umwana w’umukobwa kandi (…) -
Justin Bieber yongeye gukekwaho gutera inda
30 May 2013, by Dean IrakUmukobwa utatangaje amazina ye w’imyaka 27 yikwije mu itangazamakuru avuga ko Justin Bieber yamuteye inda ubwo ngo baryamanaga muri Gashyantare 2010, ahitwa Miami Beach.
Uyu mukobwa akaba yavuze ko yaje guhita abyara umwana wa Justin Bieber muri uwo mwaka wa 2010, umwana ubu akaba afite imyaka ibiri.
Nk’uko byatangajwe n’uwo mukobwa utarashaka ko izina rye rishyirwa ahagaragara yavuze ko icyo yifuza gusa ari uko uyu muririmbyi Justin Bieber yamenya ko ari se w’uwo mwana w’umukobwa ndetse (…) -
Ubushyamirane hagati ya Producer Ma-Riva na Clement burarushaho gufata indi ntera
4 June 2013, by Dean IrakKuva aho Producer Ma-Riva ahereye Producer Clement Ishimwe indirimbo ‘Imitobe’ yari iya Two4Real igasubirwamo n’abahanzi benshi yitwa "Kanda Amazi", ibibazo birarushaho kwiyongera ku mpande zombi.
Producer Ma-Riva aravuga ko mu ikorwa ry’amashusho y’izi ndirimbo zombi hagaragajwe agasuzuguro. Avuga ko atishimiye kuba indirimbo "Kanda Amazi" yarahawe Meddy Sareh ngo abe ari we uyikora kandi nawe avuga ko asanzwe akorera abahanzi amashusho, bityo ko ari we wagombaga kuyikora.
Aganira na (…)
IGIHE