Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III berekeje mu Karere ka Gicumbi, aho bagiye gutaramira abaturage baho. Iki gitaramo nicyo cya nyuma mu bya ‘Playback’.
Igitaramo kiri kubera mu Mujyi wa Gicumbi, mu kibuga cy’umupira w’amaguru.
Dore amwe mu mafoto y’uko kiri kugenda:
Umuhanzi Senderi niwe utangije igitaramo
BullDogg niwe ukurikiyeho
Hakurikiyeho umuhanzi Kamichi
Hakurikiyeho umuhanzi Mico Prosper aka The Best
Hakurikiyeho umuhanzi Riderman (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
LIVE: Igitaramo cy’abahanzi ba PGGSS III i Gicumbi
15 June 2013, by Dean Irak -
Jose Chameleone arahakana ko akorana na illuminati
20 March 2013, by Mathias HitimanaUmuhanzi Jose Chameleone, ukomoka muri Uganda unazwi cyane kuko akunda kugenderera n’u Rwanda, arahakana yivuye inyuma ko ntaho ahuriye na “Illuminati”, umutwe ukorera mu ibanga ariko ushaka kuyobora isi.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Jose Chameleon yagaragaje ko ntaho ahuriye na “Illuminati” nyuma y’aho hasohotse amakuru ku mbuga nkoranyambaga zibimushinja.
Chameleone ahakana ko ataba muri illuminati yagize ati “Bwa mbere bavuze ko ndamya amashitani none bazanye ibya (…) -
Umuryango wa Lil Wayne urahakana urupfu rwe
16 March 2013, by Audace Willy MucyoNyuma yaho ejo urubuga rwa TMZ rutangarije ko Lil Wayne yitabye Imana kandi umuryango we wari umuri hafi ariko basenga amasengesho ya nyuma, inshuti ze za hafi n’umuryango we bahakanye iyo nkuru itangaza urupfu rwe.
Umuvugizi wa Lil Wayne yatangaje ko ari muzima, nyuma y,aho yafatiwe n’igicuri akajyanwa mu bitaro igitaraganya. Aravuga ko inkuru ivuga ko yitabye Imana ndetse, inavuga ko yashyizwe mu cyuma kimwongerera umwuka atariyo.
Nanone kandi, n’muraperi T.I yanyomoje ayo makuru (…) -
La Fouine yegukanye ibihembo byinshi muri ’Trace Urban Music Awards’
15 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperi La Fouine yegukanye ibihembo 3 mu birori bya Trace Urban Music Awards 2013 byabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2013 i Trianon mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Igihembo cya mbere yegukanye ni icy’Umuzingo mwiza ’Meilleur Album’ “Drole de Parcours”, icya kabiri ni icy’Umuhanzi mwiza w’umugabo ’Meilleur Artiste Masculin’, igihembo yegukanye atsinze abahanzi bakomeye bahatanaga barimo OrelSan, Booba n’itsinda Sexion d’Assaut, aza no kubona igihembo cya gatatu icy’Umuhanzi wafatanije (…) -
Jay P yatorewe kuyobora itsinda ry’abatunganya indirimbo
19 May 2013, by Dean IrakGatsinda Jean Paul uzwi ku izina rya Jay P yatorewe kuyobora itsinda ry’abatunganya indirimbo mu Rwanda (Producers).
Jay P, usanzwe ukorera muri Studio yitwa Hope Street, yatowe mu nama yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu bufatanye na Ikirezi Group mu rwego rwo guhuriza hamwe abatunganya indirimbo mu Rwanda.
Iyi nama yabereye i Remera mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 16 Gicurasi 2013.
Abandi batowe muri komite harimo Producer Nicolas na Clement Ishimwe wo muri Kina Music (…) -
Rwanda Day: Massamba, Knowles na King James ni bo bazaherekeza Perezida i London
11 May 2013, by Audace Willy MucyoUmunsi uhuza abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’inshuti zarwo na Perezida wa Repubulika y’Rwanda Paul Kagame, uzwi ku izina rya ‘Rwanda ugiye’, kuri iyi nshuro ya 4 uzabera i London aho abahanzi b’abanyarwanda bazaherekeza umukuru w’igihugu ari Intore Massamba, Knowles Butera na King James.
Biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki 15 Gicurasi ari bwo Intore Massamba, Knowles Butera na King James bazahagurukana hamwe n’abandi bagaherekeza umukuru w’igihugu, nyakubahwa Paul Kagame, muri (…) -
Nyampinga Isimbi Deborah yibarutse
20 June 2013, by Dean IrakAhagana saa munani z’ijoro (2:00 AM), Isimbi Deborah Abiellah, wabaye nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda 2012 yibarutse umukobwa mu bitaro by’i Remera bya “Hopital La Croix du Sud” bizwi cyane ku izina ryo kwa Nyirinkwaya.
Mu butumwa, bwasomwe n’umunyamakuru wa IGIHE, Safari Bryan, umugabo wa Isimbi yoherereje umwe mu nshuti ze za hafi yatangaje ko Isimbi yabyaye umukobwa kandi ko amerewe neza mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya aho ari.
Ubwo butumwa bugira buti ”Good morning, plz join us (…) -
Impanuka ya Chris Brown n’andi makuru mashya y’ibyamamare
22 May 2013, by Dean IrakUbwo yakoraga impanuka umukunzi we Karrueche we yifatiraga amafoto
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown w’imyaka 24 kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2013 yakoze impanuka adakomeye aho yagonze imodoka inyuma i Los Angeles.
Muri iyi mpanuka Chris Brown yari ari kumwe n’umukunzi we Karrueche. Kimwe mu bitangaje ni uko ubwo Chris Bron yasohokaga mu modoka ajya kureba umugore yari agonze wari muri Mercedes Benz, uyu mukunzi we Karrueche yagaragaye nk’uwari uhugiye kuri telephone yifatira (…) -
Umuryango wa Michael Jackson urasaba indishyi z’akababaro z’amadolari miliyari 40
2 May 2013, by Audace Willy MucyoKuri uyu wa kabiri, i Los Angeles hatangiye urundi rubanza ku rupfu rwa Michael Jackson, aho AEG Live (AnschutzEntertainment Group) iregwa n’umuryango wa Michael Jackson kutita ku burwayi bwe bakamukoresha cyane mu nyungu zabo.
Imyaka ine nyuma y’urupfu rwe, mu mujyi wa Los Angeles hatangijwe urubanza rukomeye hagati y’abateza imbere umuziki , AEG Live, n’umuryango wa nyakwigendera aho waka miliyari 40 z’amadolari y’indishyi z’akababaro, aho uwo muryango ubarega guha akazi umuganga Conrad (…) -
Umuraperi Danny ari mu bibazo by’uruhuri birimo gushijwa ubwambuzi no kwitirirwa umwana atemera
25 June 2013Hakunze kuvugwa ko abahanzi nyarwanda basigaye bitwikira gukundwa no kumenyekana bakirara mu bakobwa bakabatera inda z’indaro nyamara bakabigarama banikoma umuntu ubibanuganuzeho wese. Ibi rero bigasa n’uko ubu Danny Nanone yashyizwe hanze n’umukobwa wemeza ko baheruka kubyarana. Gusa Danny Nanone we yabwiye IGIHE ko aya makuru uyu mukobwa atanga atari yo.
Nyuma y’igihe kirekire yararuciye akarumira, ubu uyu mukobwa uvuga ko yitwa Morren, yatangarije Radio 10 ko arera umwana witwa Cyusa (…)
IGIHE