Kuwa 8 Mata 2012, Umunsi umwe nyuma y’imihango yo gutangira icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hatangiye gukinwa umukino uhuriweho n’abantu bavuga indimi zitandukanye (Ikinyarwanda n’igi Khmer) kandi bafite imico itandukanye.
Uwo mukino witwa ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ watangiye gukinwa ahantu hatandukanye mu Rwanda nko mu nzu yerekana amakinamico i Kigali yitwa Ishyo Arts Center.
Uyu mukino wanditswe ukanayoborwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Ikinamico ’Gutobora ukavuga ibyakubayeho’ ikomeje kwerekanwa
9 April 2012 -
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera - Depite Twagirayezu
9 April 2012Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Twagirayezu Innocent, ku bijyanye n’uburyo Jenoside yagiye ikorwa; yavuze ko yateguwe kuva kera guhera mu myaka y’1959, hicwa Abatutsi buhorobuhoro, abandi bakabuzwa amahirwe yo kwiga ndetse abandi bakameneshwa mu igihugu bagahunga.
Mu kiganiro yatangiye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, Akarere ka Kicukiro ku mugoroba wo kuya 8 Mata; Depite Twagirayezu yasobanuriye abaturage uburyo Jenoside zagiye zikorwa ku isi, ari iyakorewe Abanyarumenia, (…) -
Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso cyibutse abagikoreraga bishwe muri Jenoside
23 June 2012, by Olivier MuhirwaIkigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso RBC/NCBT, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2012 bibutse ku nshuro ya gatatu abari abakozi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu muhango wo kwibuka watangijwe n’isengesho ndetse banafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside banacana urumuri rw’icyizere.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso ishami rya Kigali, Dr Katare Swaibu, yashimiye cyane abaje kwifatanya nabo muri uwo muhango wo kwibuka (…) -
KIPHARMA yibutse abari abakozi bayo bazize jenoside
3 June 2012, by Olivier MuhirwaUbuyobozi bwa KIPHARMA, UNIPHARMA, AGROTECH (Byose byibumbiye muri KIPHAGRU) bufatanyije n’abakozi babo bibutse ku nshuro ya kabiri abari abakozi muri ibyo bigo bazize jenocide yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 uko ari 18, ni umuhango wabereye muri KIPHARMA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena 2012.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka basuye ingo 20 z’imfubyi n’abapfakazi ba jenocide bo mu Mudugudu wa Mageragere batishoboye.
Uhagarariye iyi miryango yasuwe Munganyinka Angélique yashimiye (…) -
Mu mpano ye yo guhimba ntajya yibagirwa u Rwanda ku ya 7 Mata
9 April 2012Umuhanzi Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ndetse na nyina w’Umunyarwandakazi, akunze kugaragaza uburyo akunda u Rwanda, cyane cyane mu ndirimbo ye yahimbye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ndirimbo ye yise Hope Anthem, afatanije na mugenzi we Jali nawe w’ Umunyarwanda, yagaragaje uburyo yita ku gihugu cye agira ati " U Rwanda ndaruririra buri tariki 07 Mata, n’ubwo Hubert Védrine atabyemera kimwe nanjye. Mbabwire neza ndi Umufaransa w’ Umunyarwanda, kimwe mu (…) -
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi
23 April 2012Kuwa Gatandatu tariki 21 Mata 2012, mu Mujyi wa Glasgow muri Scotland (UK), habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu muhango wabimburiwe n’amasengesho yayobowe na Callum Henderson ukuriye RWSA (Rwanda Scotland Alliance).
Umwanditsi Olivier Kabera yasobanuye impamvu yo kwibuka mu nyandiko yise ’Why do we remember’, yagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo gusangiza abatazi amateka ya Jenoside uko yagenze, avuga ko uko gusangira bitanga imbaraga zo (…) -
Abanyepolitiki twunamira baharaniye ukuri barakuzira – Perezida wa Sena
13 April 2012Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Rebero, ahashyinguwe imibiri y’abanyepolitiki bazize Jenoside.
Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka yerekana ko kwibuka bizahoraho iteka, ko imbaraga zose zigomba gukoreshwa mu kwamagana abatobera u Rwanda bagoreka amateka bagambiriye kugoreka ukuri no kudashaka kukumenya.
Yagize ati: “Abanyepolitiki (…) -
Abajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside bagiye kubakirwa urukuta rw’urwibutso
7 May 2012Kuwa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2012, bamwe mu rubyiruko rugize Dukundane Family basuye agasozi bagiye kubakaho urukuta rw’urwibutso rw’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakarohwa mu mugezi wa Nyabarongo, bakomoka by’umwihariko mu Karere ka Karongi.
Uru rukuta rugiye kubakwa mu Mudugudu wa Nyabaguma, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ruzaba rufite ubushobozi bwo kujyaho amazina y’abantu bagera kuri 300.
Irakoze Pierre Claver, Umuhuzabikorwa w’umuryango Dukundane ugiye kubaka (…) -
Perezida Obama yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
7 April 2012Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Amerika (White House), Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabye amahanga y’isi yose kurushaho kuzirikana inshingano afite zo kurinda abaturage no kurushaho kubizeza ko impfu z’agashinyaguro zitazongera kubaho.
Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 6 Mata 2012, Perezida Obama avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Abanyamerika muri rusange bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Avuga kandi ko (…) -
Umujyi wa Kigali wibutse abari abakozi ba PVK bishwe muri Jenoside
11 May 2012Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi, Umujyi wa Kigali wibutse abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali(PVK) n’Amakomini yari ayigize bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango ukaba wabanjirijwe no gushyira indabyo kumva no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi, nyuma hakaba habaye urugendo kuva ku ishuri rya St Andre kugera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho abari bitabiriye uwo muhango bakoze ibikorwa byo kwibuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa (…)
IGIHE