Nyamirambo - N’ubwo bwose batemeye kuvugana n’abanyamakuru ngo kubera ko bamaze kuvuga inshuro nyinshi ibibazo bahura nabyo ntibikemuke, Impfubyi n’abapfakazi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Rugarama ho mu Murenge wa Nyamirambo bavuga ko bahangayikishijwe n’inzu babamo kuko basanga zenda kubasenyukiraho nubwo ngo basabye ko bakubakirwa izindi cyangwa se izo babamo zikavugururwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Mu kiganiro na (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’inzu zigiye kubagwaho
11 April 2012 -
Umuhanzi ’Mibirizi’ arasaba Abanyarwanda kugira ubutwari mu gihe cyo kwibuka
6 April 2012Mu gihe twegereje igihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi arasaba Abanyarwanda kugira ubutwari mu rugamba rwo kwiyubaka.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka igira iti " Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza’’, Munyanshoza Dieudonné yashyize ku mugaragaro indirimbo ebyiri; iya mbere ivuga ku butwari bw’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside bigaragaza n’ibyo bamaze kugeraho yise ’Dusane (…) -
Hotel Umubano irateganya gushyiraho urwibutso rw’abakozi bayo bazize Jenoside
6 May 2012Hotel Umubano, nyuma yo kuba yibuka buri mwaka abakozi bayo 8 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irateganya gushyiraho urwibutso rwabo.
Rose Mary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa Hotel Umubano nk’uko yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka abahoze ari abakozi ba Hotel Umubano, avuga ko bateganya gushyiraho urwibutso rw’abahoze ari abakozi babo.
Avuga ko kugeza ubu bafite umubare w’abakozi umunani babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbabazi asaba imiryango y’abahoze ari abakozi ba Hotel (…) -
Munyanshoza mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo kubaka urwibutso rwa Mibirizi
11 April 2012Umuhanzi Munyashoza Dieudonné, uzwi cyane ku izina rya Mibirizi, yateguye igitaramo cy’ubuntu cyo gukusanya inkunga yo kubaka urwibutso rwa Mibirizi ruherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, aho avuka. Asaba Abanyarwanda kuzitabira iki gitaramo kizaba kuwa 13 Mata 2012, kuri St Paul guhera saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Aganira na IGIHE, Munyashoza yavuze ko uru rwibutso rwubatswe kera ku buryo ubu ruteye isoni. Avuga ko rwangiritse cyane, iyi akaba ari imwe mu mpamvu bateganyije kurusana (…) -
Abanyarwanda basabwe kwigira ku mateka baciyemo
9 April 2012Beijing - Ku itariki ya 7 Mata 2012 saa kumi z’umugoroba Abanyarwanda batuye mu Bushinwa, abanyeshuri bahiga hamwe n’inshuti z’u Rwanda bateraniye muri kuri ambasade mu muhango kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’indirimbo zitandukanye n’ijambo ry’Imana bikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza imitima y’abarokotse Jenoside, hatanzwe ubuhamya bw’Umunyarwanda warokotse Jenoside, ikiganiro cyatanzwe na Brig. Gen. Mubarak Muganga ndetse na (…) -
Amazu yubakirwa abacitse ku icumu na n’ubu aracyemangwa
10 April 2012Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abagera kuri miliyoni, isiga imfubyi nyinshi, abamugaye batagira ingano, inshike n’abapfakazi bagikeneye kwitabwaho uko bwije n’uko bucyeye, kugeza ubu bamwe mu babashije kubakirwa n’Ikigega cya Leta Gitera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) amwe mu mazu bubakiwe aracyemangwa mu myubakire. N’ubwo Leta ibinyujije muri FARG yagerageje gusana no kubakira abantu nk’aba batishoboye; abubakiwe amazu ndetse n’abacitse ku icumu muri rusange (…)
-
Abanyarwanda baba muri Haiti bibutse Abatutsi bazize Jenoside
11 April 2012Kuwa Kabiri Abapolisi b’Abanyarwanda bagera ku 189 bagiye mu gikorwa cy’ubutabazi mu gihugu cya Haiti, Abanyarwanda baba muri Haiti, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage ba Haiti bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’1994.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko Uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside watangijwe n’isengesho ryayobowe na Madame Baudouine Kamatari, mu bice bitandukanye by’iki gihugu nka Jeremy ndetse (…) -
Abasukuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baributswe
20 April 2012Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare mu mudugudu w’Uburezi, mu kigo cy’Abasukuti CFS, umuryango w’Abaskuti mu Rwanda kimwe nk’abandi Banyarwanda bose wibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko by’umwihariko wibutse ku nshuro ya mbere Abaskuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gikorwa kikaba cyarateguwe n’Abaskuti bo mu Turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge na Kicukiro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abaskuti ku (…) -
"Abagize uruhare muri Jenoside ntaho bahungira"
7 April 2012Umunsi wa Kabiri w’Inama Mpuzamahanga yateguwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, yakomeje kuri uyu wa Gatanu, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye.
Ibi biganiro byibanze ahanini kugaragaza uruhare abayobozi bariho bagize mu gushishikariza Abanyarwanda gutsemba Abatutsi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Twagirimana Aimable yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubugome kugeza aho Abatutsi bari barafashwe nk’inyamaswa zo kwikiza ibi byose bikaba byaraterwaga n’abayobozi (…) -
Abanyarwanda baba mu Bufaransa bibukiye mu mijyi itandukanye
9 April 2012Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, Abanyarwanda baba mu Bufaransa nabo ntibasigaye inyuma, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata bibukiye mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibikorwa byo kwibuka, byaranzwe no gukora ingendo mu mutuzo, ndetse n’amajoro yo kwibuka yahuje abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda, bahuriye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza".
Mu Murwa (…)
IGIHE