Buri mwaka ugira ibishya byawo byihariye , ariko muri 2014 Football yo mu Rwanda yabaye umwihariko n’umwaka wagaragayemo ibidasanzwe byinshi. Nibwo bwa mbere FERWAFA yahawe urw’amenyo, u Rwanda rusezererwa rutatsinzwe, abatoza bagasezera bakivuga ko bahari, amakipe akabura urubaho rwandikwaho abasimburana, n’ibindi
Nubwo u Rwanda rwabonye itike y’amajonjora yo mu matsinda y’igikombe cy’Afurika rutsinze Congo Brazzaville kubera Dady Birori, umukino wa APR FC na Rayon Sports wateje impaka wimurwa naho kuwa Rayon Sports na AS Kigali ukurikirwa n’imvururu.
Ubwumvikane buke mu kwimurira umukino wa Rayon Sports na APR FC kuri stade ya Kigali
Werurwe 2014,
Mu gihe haburaga ukwezi ngo umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ube, Minisiteri y’umuco na siporo yatangaje ko stade Amahoro uwo mukino wagombaga kuberaho izafungwa ngo ivugururwe.
Habura iminsi itanu ngo umukino ube, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino usubitswe kuko stade yavugururwaga, bemeza ko batakinira kuri stade ya Kigali kuko inzego z’umutekano zitashobora gucunga umutekano w’abafana benshi kuko ari hato.
Ku munsi ukurikira, nyuma y’ibiganiro byahuje Rayon Sports na FERWAFA, umukino washyizwe kuri stade ya Kigali ariko hemerwa abafana7000.
Abafana 7000 barinjiye stade bayifunga ikirimo imyanya myinshi, Rayon Sports itsinda APR FC ibitego 2-1 bya Mwiseneza Djamal na Ndayisenga Fuadi.
Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wakurikiwe n’imvururu kuri stade Amahoro
Gicurasi 2014,
Ku munsi wa 24 wa shampiyona, Rayon Sports yasabwaga gutsinda AS Kigali ngo iyobore shampiyona yari isigaje imikino ibiri [Esperance na Musanze FC], yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 maze umukino usozwa n’imvururu.
Abakinnyi ba Rayon Sports bashatse gusagarira umusifuzi Munyanziza Gervais, hanze ya stade abafana bamena ibirahure by’imodoka y’umusifuzi Hakizimana Ambroise.
Muri stade, abashinzwe umutekano bahanganye n’abafana, maze kuwa Mbere, Polisi y’igihugu itangaza ko abantu 12 batawe muri yombi harimo n’umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude baje kugirwa abere n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahannye Gakwaya Olivier wari umunyamabanga wa Rayon Sports na Luc Eymael wari umutoza guhagarikwa imikino 8, Amissi Cedric wakiniraga iyi kipe ahagarikwa amezi 6 n’ihazabu y’ibihumbi 50 Rwf.
Imyigaragambyo y’abakinnyi ba AS Muhanga kubwo guhabwa sheki zitazigamiwe
Abakinnyi ba AS Muhanga bakoze imyigaragambyo yo kwanga gukina, ubwo haburaga iminsi ibiri ngo bakine na APR FC, umukino usoza shampiyona. N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwari bwatangaje ko iyi kipe ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 60, ntibyabujije ko abakinnyi bigaragambya kubwo guhabwa sheke zitazigamiwe.
Babitanzemo ikirego, bituma umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere abikurikiranwaho, aranabihanirwa. Ku munsi w’umukino nyirizina AS Muhanga ntiyakinnye na APR, bituma iterwa mpaga, APR FC itwara igikombe inyuze iy’ubusamo. Icyo gihe Rayon Sports yari itegereje ibiva mu mukino wa APR-Muhanga ngo imenye niba itwara igikombe cyangwa ikakibura.
Amavubi yasezerewe muri CAN kubera ibyangombwa bya Dady Birori
Kanama 2014,
Nyuma yo gutsindirwa muri Congo Brazzaville ibitego 2-0, Dady Birori agakina muri uyu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika. Congo yareze u Rwanda ko bakinishije Birori afite ibyangombwa bibiri bitandukanye aho yakinaga no muri AS Vita yitwa Tady Etekiama Agiti.
Amavubi yari yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti i Kigali.
Tariki ya 14, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse by’agateganyo Birori mu marushanwa nyafurika maze tariki ya 17 n’u Rwanda rurasezererwa kuko rwakinishije umukinnyi utujuje ibyangombwa.
FERWAFA n’abanyamategeko bayo basuzumye amategeko n’imyanzuro bya CAF barajurira ariko ubujurire bwabo buteshwa agaciro.
CAF yahagaritse Dady Siméon Birori imyaka ibiri adakina imikino bategura.
Kuba u Rwanda rwari rumaze gusezererwa byatumye FERWAFA iha amakipe icyumweru cyo kuba abakinnyi bahawe amazina basubiranye ay’umwimerere no gukosora imyirondoro mu byangombwa bafite.
Abakinnyi 28 bakinaga nk’Abanyarwanda bagizwe abanyamahanga ariko babiri muri bane bari bagize akanama ko kugenzura ibi byangombwa baregura.
Abayobozi ba FERWAFA bagaragaye ku rutonde rw’abasabirwaga agahimbazamusyi ko gusezerera Congo
Ukwakira 2014,
Mu gihe hari hategerejwe agahimbazamusyi k’abakinnyi basezereye Congo Brazzaville, amalisiti yagiye hanze ko umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent yari ku rutonde rw’abasabirwaga agahimbazamusyi.
Mbere yo gukina na Congo Brazzaville, Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yari yemereye abakinnyi agahimbazamusyi mu gihe baba bayisezereye.
Mu ibaruwa MINISPOC yasubije FERWAFA nyuma yo gusesengura ibyo bari basabye, yemeye ko izashyira ku makonti y’abakinnyi 20 ibihumbi 49 by’amadorali, bamenyesha ko aka gahimbazamusyi gahabwa abakinnyi n’abatoza gusa.
Umutoza Bekeni yacitse Etincelles bucece
Umutoza Bekeni ufatwa nk’umunyarwenya, yakwepye ikipe ya Etincelles ajya gutoza Amagaju, nyamara yanyarukiye i Nyamagabe avuga ko ari gahunda yo gusura inshuti. Ubwo yabazwaga aho asize Etincelles, yasubije muri aya magambo: “Etincelles nayisanze ari nk’umurwayi urembye uri kuri bomboni, ariko nyisize yaratoye agatege ubu iranywa agakoma”. Etincelles yategereje ko Bekeni agaruka iraheba. Akigera mu ikipe AMAGAJU FC, umutoza Bekeni yemerewe umushahara wa Miliyoni y’Amanyarwanda.
Rayon sports yaciye agahigo mu guhinduranya abatoza, kandi bose bakagenda amasezerano atarangiye
Umutoza wa Rayon wakunzwe cyane nyuma y’ibihe bya Raoul Shungu, ni Didier Gomez da Rosa, wayivanye ku mwanya ubanziriza uwa nyuma yayisanzeho, akayigeza mu myanya ya mbere, akanayihesha igikombe cya Shampiyona cya 2013. Amasezerano ye yagombaga kurangira muri 2015. Yarasezeye asimburwa by’agateganyo na Mbusa Kombi Billy.
Nyuma y’aho hemejwe umutoza Luc Eymael. Yaje guhagarikwa imikino 8 atagera ku kibuga, nawe yahisemo gusezera amasezerano ye atarangiye. Yasimbuwe by’agateganyo na Thiery Hitimana.
Undi muzungu watoje Rayon Sports ni Jean François Losciuto, nawe wagiye adasezeye, avuga ko hari imishinga afite muri Burkina Faso, agezeyo asinyira kuba umutoza mu gihe cy’imyaka ine.
Kuva icyo gihe Rayon Sport yongeye gutozwa na Thierry Hitima, kugeza umunsi yaboneye umutoza mushya Andy Magloire Mfutila, utagaragaza imbaraga mu mikino amaze gutoza Rayon Sports kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO