Umuryango wa Gikristo ugamije kuzamura ivugabutumwa ubinyujije mu itangazamakuru, Isange Corporation, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, uzashyira ahagaragara Ikinyamakuru gishya mu Rwanda, cyitwa ’Rwanda Gospel Magazine’.
Mu kumurika Ikinyamakuru rukumbi cya Gikristo kizwi ku izina rya Rwanda Gospel Magazine, hateguwe igitaramo kizaba ku Cyumweru, kibere kuri Sports View Hotel, i Remera, guhera i saa cyenda z’amanywa.
Umuyobozi mukuru wa Isange Corporation, Ntigurirwa Peter, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > best_gospel
best_gospel
Articles
-
Kuri iki cyumweru haramurikwa Magazine rukumbi ya Gikristo mu Rwanda
15 March 2013, by Audace Willy Mucyo -
Igitaramo “Njyana i Gorogota”; Umuziki unoze w’umwimerere
13 June 2013, by Dean IrakKu Cyumweru tariki ya 30 Kamena, umuhanzi Alexis Dusabe azamurika Album ye ya kabiri yise “Njyana i Gorogota” iriho indirimbo avuga ko yitondeye cyane ku buryo uzitabira iki gitaramo azataha yanyuzwe.
Iki gitaramo kizabera i Kigali kuri Serena Hotel, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5 PM).
Aganira n’itanganzamakuru, Dusabe yavuze ko muri iki gihe cyose atumvikanaga cyane ku maradiyo yari ari gutegura iyi album. Avuga kandi ko yiteguye ko indirimbo zigize iyi Album zizamenyekana cyane (…) -
Eddie Mico yashyize amashusho y’indirimbo ‘’Real swagg’ hanze
21 May 2013, by Audace Willy MucyoEddie Mico, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga cyane hano mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘‘Real swagg’’ akaba ari indirimbo ikoze mu buryo bugezweho kandi ibyinitse.
Iyi ndirimbo ndirimbo ye ‘‘Real Swagg’’ Eddie Mico, umuhanzi usanzwe umenyereweho udushya mu buhanzi bwe akaba kandi n’umwe mu bamaze ibikombe bitandukanye by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo n’igihembo cya Groove Awards, yayikoranye na (…) -
Arsene Manzi yasobanuye byimbitse izina rya Yesu binyuze mu ndirimbo
18 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Arsene Manzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Izina rya Yesu” amaze imyaka itanu yandika kugira ngo afashe buri wese kunyurwa n’izina rya Yesu.
“Izina rya Yesu”, ni indirimbo iri mu njyana yoroheje mu buryo bw’umuziki mu rwego rwo gufasha abantu kumva neza no gusobanukirwa izina rya Yesu, ikaba yaramutwaye imyaka itanu ayandika kugira ngo ayinononsore neza, nk’uko Aresene Manzi yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: "Iyi (…) -
Gaby yamuritse album ye ya mbere ’More Than A Song’
1 April 2013, by Audace Willy MucyoNk’uko byari bimaze iminsi bitegurwa, umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Irene ‘Gaby’ Kamanzi yamurikiye album ye ya mbere muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013.
Mu cyumba kinini cyagenewe ibitaramo cyari cyakubise cyuzuye, Gaby yabimburishije guhimbaza mu ndirimbo zitandukanye mu imurika ry’uyu muzingo w’indirimbo zihimbaza Imana yise “More Than A Song”.
Muri iki gitaramo, Gaby yari yatewe ingabo mu bitugu n’abahanzi bakomeye nka ‘Aimé (…) -
Album ebyiri za Aline Gahongayire zageze ku isoko
31 May 2013, by Olivier MuhirwaUmuhanzikazi Aline Gahongayire nyuma y’iminsi acecetse yashyize hanze album ze ebyiri icyarimwe. Imwe muri izi album ni iy’Igiswahili, iriho indirimbo 10, n’indi y’Ikinyarwanda iriho indirimbo 12.
Nk’uko Gahongayire yabidutangarije, iyo album y’igiswahili yitwa “Nina Amani”, naho iy’Ikinyarwanda yitwa “Sinarota nkuvaho”. Zije nyuma y’uko yari amaze gusohora izindi album 3, “Nzahora nkwibuka” iya mbere yasohoye yanakunzwe cyane, kubera indirimbo nka “Harimpanvu pe”, naho iya kabiri yitwa (…) -
Mu kumurika album yanjye nzerekana impano nkesha Imana - Gaby
26 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina rya Gaby, nyuma y’aho agiye gushyira hanze album ye ya mbere, imyiteguro ikomeje kurimbanya. Iki gitaramo yise “More than a song” kizaba ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013, kibere muri Serena Hotel. Gaby Irene Kamanzi umenyerewe cyane mu gufasha abahanzi batandukanye mu gutegura ibihangano byabo, aratangaza ko imyiteguro yo kumurika album ye rukumbi ya mbere y’amajwi igenda neza, aho ageze kure yitozanya n’abacuranzi be dore ko azacuranga (…)
-
Gaby Kamanzi agiye gutera ikirenge mu cy’abandi amurika album
20 March 2013, by Olivier MuhirwaImyiteguro yo kumurika album ya mbere y’umuhanzi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina rya Gaby irarimbanije nk’uko abitangaza.
Iki gitaramo yise “More than a song” kizaba ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013, kibere muri Serena Hotel.Gaby Irene Kamanzi umenyerewe cyane mu gufasha abahanzi batandukanye mu gutegura ibihangano byabo, aratangaza ko imyiteguro yo kumurika album ye rukumbi ya mbere y’amajwi igenda neza, aho ageze kure yitozanya n’abacuranzi be dore ko azacuranga umuziki uri (…) -
Kizito Mihigo yatangaje zimwe mu ndangagaciro z’abagore akunda
8 March 2013, by Mathias HitimanaUbwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, Umuhanzi Kizito Mihigo ku rubuga rwe, www.kizitomihigo.com, ndetse n’urwa Fondation ye KMP (www.kmp.rw) hagaragaye ubutumwa yanditse agaragaza uko we abona umugore w’agaciro.
Kizito Mihigo ku mbuga mpuzambaga, Facebook na Twitter, yanditse ati “Umugore w’agaciro ni uzi kwicisha bugufi no kwiyoroshya”, ibi bikaba ari byo byanagaragaye kuri ziriya mbuga zo hejuru, ntiyagira ibisobanuro birambuye yongeraho, bituma IGIHE imubaza icyo (…)
IGIHE