Nyuma y’igihe kitari gito itegurwa, filimi nyarwanda “Kaliza” yamaze gutunganyirizwa na ’22 Pictures Production’ ku bufatanye na ‘Spotlight Films’, ikaba iteganyijwe kugera ku bakunzi ba sinema kuwa mbere tariki 17 Kamena. ‘Kaliza’, ni filimi igaragaza ubuzima bwa ‘Kaliza’, umukobwa wavukaga mu cyaro, akaba n’ikinege mu muryango we, waje gushukwa urukundo na ‘Willy’, umusore w’umunyamujyi wamubengutse ariko akaza kumutera inda akabura aho amutungutsa mu muryango we ukize, bigatuma (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinsinema
newinsinema
Articles
-
‘Kaliza’, filimi nyarwanda nshya ku isoko
12 June 2013, by Dean Irak -
Ku myaka 62, Kanyombya agiye gusezerana byemewe n’amategeko
20 October 2012, by Samuel IshimweKuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2012, umuhanzi Kayitankore Ndjoli, uzwi ku izina rya Kanyombya azasezerana na Umulisa Jeanne imbere y’amategeko ku murenge wa Gikondo.
Nk’uko Kanyombya yabitangarije IGIHE, umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uzabera ku murenge wa Gikondo saa munani z’amanywa, nyuma y’aho abatibiriye ubwo bukwe bakaziyakirira i Gikondo kuri Tell A vista.
Kanyombya yatangarije IGIHE ko impamvu itumye asezerana n’umufasha we bari basanzwe babana, ari uko yamaze (…) -
Abanyarwanda babiri basohoye Filimi nshya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
10 May 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu rwego rwo kwivugira amateka babayemo abanyarwanda babiri batuye mu Bubiligi basohoye filimi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yitwa «Les messages pour la vie» mu kinyarwanda yakwitwa «Ubutumwa ku buzima» yakozwe na Kagabo Théophile afatanyije na Norbet Nsabimana. Iyi filimi izerekanwa bwa mbere mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-La-Neuve tariki ya 11 Gicurasi 2013, aho bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhango wateguwe na Ibuka-Belgique ifatanyije (…)
-
Schwarzenegger yishimiye kuzakina muri Terminator ya 5
21 June 2013, by Rutaganda JoelUmwe mu bakinnyi ba filimi wakunzwe cyane Arnord Schwarzenegger ndetse wanabaye umuyobozi mukuru w’umujyi wa Califonia wagaraye akina Filimi ya “Terminator” ibice byabanje uko ari bine, yongeye guhamagarwa ko yazakina muri Terminator 5.
Nk’uko byatangajwe n’imbuga zitandukanye Arnord Schwarzenegger w’imyaka 65 yatanze ayo makuru ko azagaragara muri iyo filimi ubwo yari muri Australiya.
Arnord Schwarzenegger yagize ati: “Ndishimye cyane kuba iyi Studio yifuza ko nzaba ndi muri iyi Filimi (…) -
Henry Bromell wakoze uruhererekane rwa filme “Homeland” yatabarutse
21 March 2013, by Audace Willy MucyoKu myaka 66 y’amavuko, Henry Bromell wakoze filme y’uruhererekane (series) yakunzwe cyane yitwa ‘Homeland’ yashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), uwari Umujyanama we Peter Bendek yabwiye yavuze ko Henry Bromell yaguye mu bitaro by’i Los Angeles azize indwara y’umutima.
Abayobozi ba Showtime, imwe mu nzu zitunganya sinema yabarizwagamo, bagize bati “Tubabajwe cyane n’urupfu wa Henry Bromell, yari amaze igihe kirekire mu (…) -
“Nerekeze he?” umukino ugamije gusana imitima mu gihe cyo kwibuka
1 April 2013, by Audace Willy MucyoItsinda ry’abahanzi bibumbiye mu kitwa “IRIS-PRO FILMS 1000 HILLS Ltd” ryateguwe umukino wiswe ‘Nerekeze he ko mbona inzira nyinshi imbere yanjye’ ugamije gusana imitima y’abahuye n’ibibazo basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi no kwerekana ko inzira yo kwiteza imbere ari icyizere. Ubusanzwe ‘IRIS-PRO FILMS 1000 HILLS Ltd’ ni itsinda ry’abahanzi bakora ibintu bitandukanye, harimo gutegura, gukina no gukinisha film, kwerekana imideri, gutegura ibirori no kubiyobora, kwamamaza, kwigisha (…)
-
Kigali: Filimi yiswe “Destroyer of Lovers” igiye kujya ahagaragara
11 September 2012, by Olivier MuhirwaItsinda ry’abakora umwuga wa sinema “Impression team entertainment” kuru uyu wa Gatanu bazashyira ahagaragara filimi bise "Distroyer of Lovers" ugenekereje mu kinyarwanda bivuga ‘Umwangizi w’abakundana’.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi filimi Ndahura Laurence, ngo filime yabo ya mbere bise “Siku ni siku” niyo yari imaze igihe ku isoko rya sinema. Iyi bayikinnye mu rurimi rw’Igiswahili mu gihe iyi “Destroyer of Lovers” izaba ikinnye mu Kinyarwanda.
Mu ncamake iyi filimi (…) -
Angelina Jolie yibagishije amabere agamije gukumira indwara ya kanseri
15 May 2013, by Olivier MuhirwaAngelina Jolie yibagishije amabere yombi mu rwego rwo gukumira indwara ya kanseri, dore ko iyo ndwara ari nayo yahitanye nyina, nawe akaba yarafite igisanira cya hafi (genes).
Nkuko Angelina Jolie w’imyaka 36 yabitangarije mu nyandiko ye yise’’ My Medical Choice’’ iri mu kinyamakuru The New York Times, ngo yafashe umwanzuro wo kwibagisha amabere yombi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kwandura kanseri yashoboraga kuzaterwa n’igisanira (gene) afite yo mu bwoko BRCA1, akagira na 50% (…) -
Abanyarwanda biga mu Buhinde bakoze filimi
27 May 2013, by Audace Willy MucyoAbanyeshuri b’abanyarwanda bakurikiranira amasomo yabo mu gihugu cy’u Buhinde banahaba, bakoze filimi nyarwanda igamije kuvuga ubutumwa b’ijambo ry’Imana bise ’Inshuti’.
Aba banyeshuri b’abakristo basengera mu itorero rya ’Seek God Ministries’, batangiye bakina imukino itanga ubutumwa, nyuma baza kwicara babibaganiraho, bafata umwanzuro wo kujya babwiriza babinyujije muri filimi, maze batangirira ku yo bise ’Inshuti’, deore ko banamaze gushyira hanze igice cyayo cya mberendetse n’icya (…) -
Filimi ya “Romeo na Juliette” igiye gukinwa mu Kinyarwanda
13 June 2013, by Dean IrakKu bufatanye bwa ‘Ishyo Arts Center’ na ‘Youth Bridge Global’, hateguwe igikorwa cyo guhitamo abakinnyi bazakina muri filimi iri guterwa ivuga ku rukundo rw’ikitegererezo rwabaye hagati ya “Romeo” na “Juliette”.
‘Romeo na Juliette’ ni bamwe mu bantu bakundanye bakagira amateka y’urukundo akomeye, hamwe byabereye abantu bose ikitegererezo kugeza ubwo banditsweho ibitabo bitabarika, ndetse banakinwaho filimi nyinshi, none kugeza ubu hagiye no gukinwa filimi n’abanyarwanda, ivuga ku rukundo (…)
IGIHE