Mu gihe benshi muri Kenya bategerezanye amashyushyu menshi filimi ya mbere y’urukozasoni izaba ishyizwe ahagaragara muri icyo gihugu yarakinwe n’Abanyakenya, kuri ubu hashyizwe ahagaragara amafoto agaragaraza aho imitegurirwe y’iyi filimi yiswe “House of Lungula” igeze.
Ian Mbugua, umwe mu bakunze kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa Tusker Project Fame, n’umukinnyi wa filimi w’umunyakenya Lizz Njagah, ni bo bakinnyi b’ibanze muri iyo filimi izagaragaza imico y’Abanyakenya mu (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artsinema
artsinema
Articles
-
Amafoto yo mu ikinwa rya filimi ya mbere y’urukozasoni muri Kenya yashyizwe ahagaragara
25 May 2013, by M. M. -
’Jaden Smith’ aragaragaza gukura bidasanzwe
29 March 2013, by Audace Willy MucyoJaden Smith, umuhungu w’icyamamare muri filme na muzika ‘Will Smith’ aragenda akura umunsi ku munsi ku buryo asigaye agaragaza igihagararo cyitajyanye n’imyaka ye.
Jaden Smith na we uri gutera ikirenge mu cya se umubyara, dore ko na we ari kwigaragaza muri sinema nk’aho yakinanye na Jacky Chan muri ‘Karate Kid’, ndetse no muri muzika, dore ko agaragara nk’uzaba ikirangirire mu njyana ya Hip Hop, ubwo yari ari gufata amashusho y’indirimbo ye “Kite” afatanyije na mushiki we ‘Willow Smith’ mu (…) -
Umunyarwanda Rurangwa niwe uzafata amashusho ya filimi izahuza ibihugu 3 i Burundi
18 March 2013, by Rutaganda JoelRurangwa Norbert umwe mubafata amashusho ya filimi (cameraman) hano mu Rwanda, kuri ubu yaba ariwe uzajya gufata amashusho ya filimi izahuza ibihugu 3 mu gihe igihugu cy’U Burundi kizaba gitahiwe gukina. Ibyo bihugu ni U Rwanda, U Burundi, ndetse na Congo.
Aganira na IGIHE, Norbert yagize ati” Njye byarantunguye cyane kuba arinjye uzajya gufata amashusho mu gihugu cy’U Burundi, kuko nahafatiye amashusho ya filimi nyinshi ariko numvaga ko bazafata abandi ba cameramen batari njye”. Yakomeje (…) -
Umukinnyi wa filimi ‘Shyaka Diane’ mu gihirahiro nyuma yo kurwanirwa n’abasore batatu
16 May 2013, by Audace Willy MucyoUmukinnyikazi wa filimi nyarwanda ‘Shyaka Diane’ wamenyekanye ku izina rya ‘Samantha’ kubera ko ariko yakinnye yitwa, ari mu gihirahiro gikomeye bitewe no kuba yaratswe umubano n’abasore babiri bakinana filimi muri kampani imwe, bikaza gutera ikibazo kikanagera ku wari usanzwe ari umukunzi ubarizwa mu gihugu cya Canada, ndetse n’umuyobozi we akaza kwitambikamo. Ubwo abakinnyi ba “Sister T First Quality Company” bari mu myitozo itegura filimi nshya mu mpera z’icyumweru gishize, Diane (…)
-
‘Niko zubakwa’, filimi nshya ku ngaruka zo gucana inyuma kw’abashakanye
21 April 2013, by Audace Willy Mucyo‘Back to Jesus Film Production’ bakoze filimi yabo ya kabiri bise “Ni ko zubakwa” ivuga ku ngaruka zigera ku muryango bitewe no gucana inyuma kw’abashakanye biri kugenda bifata indi ntera.
Umuyobozi wa Back to Jesus Film Production, Yvette Nana, yatangarije IGIHE ko bakoze iyi filimi bafite intego yo kubaka imiryango, kuko gucana inyuma kw’abashakanye biri kubaho muri iki gihe.
Yagize ati:” Muri iyi filimi, twashatse kwerekana ingaruka mbi zigera ku bana by’umwihariko n’umuryango muri (…) -
Angelina Jolie arifuza gushyingirwa na Brad Pitt mu gihe cya vuba
15 May 2013, by Mathias HitimanaAngelina Jolie, umukinnyi wa filimi wamamaye w’imyaka 37, akaba n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko yifuza gushyingiranwa burundu na Brad Pitt kandi mu gihe cya vuba.
Uku gushyingirwa kwa Angelina Jolie kuravugwa nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri hatangajwe ko aherutse gufata icyemezo cyo kwibagisha amabere mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kwirinda kanseri.
Ubwo herekanwaga filimi yitwa Killing Them Softly, i New York, Brad Pitt, w’imyaka 48, nawe yemeje ko bifuza (…) -
Jack B yinjiye muri Sinema
29 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Rugamba Jacques uzwi ku izina rya ‘Jack B’, uririmba mu njyana ya R&B na Pop, yakandagije ikirenge mu mwuga Sinema, aho agiye kugaragara muri filimi ya mbere n’ubundi akina ari umuririmbyi.
Jack B, wamaze gufata gahunda yo gufatanya umuziki na sinema, yatangaje ko iyi filimi yitwa “Irahita” agiye kugaragaramo bwa mbere izatuma umuziki we umenyekena kurushaho kuko akinamo ibijyanye na muzika ndetse ari na we mukinnyi w’imena.
Aganira na IGIHE, Jack B yagize ati: "Filimi ya (…) -
Filimi ivuga ku bwoko bwanenwaga bavuga ko buvura umugongo iragurwa ku bwinshi
7 March 2013, by Olivier MuhirwaNyuma y’uko filmi yiswe “JABO” igereye ku isoko ku itariki ya 04 Werurwe 2012, kuri ubu iri muri nke zikunzwe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ikigo gitunganya kikanakinisha amafilimi kizwi ku izina rya “KAZE Filmz” buratangaza ko impamvu yatumye iyi filimi ikundwa cyane ahanini ari inkuru ibarwamo.
Iyi filimi ikaba ivuga umwana w’umuhungu witwa Jabo wavutse afashwe ku ngufu n’umugabo witwa kirenga washakaga kwivura umugongo ku mugore witwa Ngera wakomokaga mu bwoko (…) -
Nyina wabo wa Angelina Jolie yahitanywe na Kanseri
27 May 2013, by Dean IrakKuri iki Cyumweru nyina wabo wa Angelina Jolie witwa Debbie Martin yahitanywe na kanseri y’amabere. Apfuye afite imyaka 61 aguye mu bitaro bya Escondido muri California.
Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi w’icyamamare mu mafilimi atangarije ko aheruka kwigagisha amabere inshuro ebyiri mu rwego rwo kwigabanyiriza ibyatuma yandura iyi ndwara.
Nyina wa Angelina Jolie nawe yahitanywe n’iyi ndwara ya kanseri mu 2007.
Uretse gukina amafilimi, Angelina Jolie, w’imyaka 37 ni n’intumwa (…) -
Miss Sonia Rolland agiye gukina muri filimi akekwaho ubwicanyi
27 November 2012, by Nsabimana EmileUwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, agiye gukina filimi yitwa Kader Cherif akekwaho ubwicanyi.
Nyuma yo kugaragara mu mafilimi atandukanye nka Les pygmées de Carlo, Léa Parker n’izindi, Sonia Rolland ubu arakina muri filimi y’uruhererekane (serie) izajya inyura kuri televizyo France 2 yiswe “Kader cherif”.
Byatunguye benshi kuko ubusanzwe yari amenyerewe ku mafilimi asetsa n’ayo kwishimisha.
Uwitonze Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda mu 1981, mu 1989 (…)
IGIHE