Imyiteguro y’iserukiramuco ry’amafilimi mu Rwanda rizwi nka HillyWood rizatangizwa tariki 20 Nyakanga muri Kigali City Tower irarimbanije.
Iri serukiramuco rizamara icyumweru cyose, hazerekanwa amafilimi agera ku ijana yatoranyijwe muri 248 ava mu bihugu bya Burkina Faso, U Bwongereza, Misiri ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.
Murenzi Jolie, umwe mu bagize Rwanda Film Festival, aganira na The Newtimes yavuze imyiteguro yatangiye kandi ko biteze ko rizaba ryiza kurusha (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > best_sinema
best_sinema
Articles
-
Kigali: Harategurwa iserukiramuco ry’amafilimi ku nshuro ya cyenda
21 June 2013, by Dean Irak -
Silver Film Productions yatangiye gucuruza filimi zayo i Burayi
5 March 2013, by Mathias HitimanaInzu iyobora ikanakina filimi nyarwanda, “Silver Film Productions”, iratangaza ko yatangiye kugurisha filimi zayo ku mugabane w’i Burayi, ndetse ngo iraza no gutangira kuzicuruza no ku yindi migabane mu minsi iri imbere.
Ubwo Bizimana Theogene, umuyobozi wa Silver Film Productions, yaganiraga na IGIHE mu cyumweru gishize yari amaze kohereza filimi zisaga 250 kandi ngo zirimo kugurwa cyane.
Bizimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya gucururiza filimi i Burayi nyuma y’aho Abanyarwanda (…) -
Filimi “Amaherezo” igiye kujya ahagaragara
1 January 2013, by Olivier MuhirwaMu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, filimi yiswe amaherezo izashyirwa ahagaragara, dore ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga ubwo yakinwaga abantu bari bayitegereje ari benshi.
Iyi filimi y’urukundo izashyirwa ahagaragara tariki ya 7 mutarama 2013, igaragaramo ibikorwa by’imirwano (romantic action film) yakozwe na Flash Media Productions iyoborwa na Uwiringiyimana Jean-Claude umuhanzi wa sinema akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, dore ko anahigisha amasomo arebana n’ibya sinema.
Inkuru (…) -
Abakinnyi b’amafilimi Vincent Kigozi na Oprah bishimiye u Rwanda
9 March 2013, by Dean IrakKu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu abakinnyi b’amafilimi yo muri Tanzania akunzwe cyane muri aka karere barimo Vincent Kigozi na Irene Uwoya bakunze kwita Oprah bakigera mu Rwanda, Kigozi yavuze ko nta byinshi azi kuri sinema nyarwanda ariko yishimiye kuba ari mu Rwanda.
Ubwo iri tsinda ry’abanyatanzaniya bazwi cyane mu ruganda rwa sinema yo muri Tanzania no muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange bageraga kuri The Manor hotel ari naho bacumbitse, Kigozi yabwiye IGIHE ko (…) -
Ian Mbugua wo muri Tusker Project Fame agiye gukina filme z’urukozasoni
20 March 2013, by Audace Willy MucyoUmunyarwenya, inararibonye muri muzika akaba n’umwe mu itsinda ritanga amanota ku bahatana mu marushanwa ya Tusker Project fame, Ian Mbugua, agiye kugaragara akina filme y’imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko tubikesha muzikki.com, Judge Ian Mbugua aratangaza ko filme y’imibonano mpuzabitsina agiye gukina igamije kwigisha abanyaKenya cyane cyane urubyiruko, uburyo bwo kuyikora.
Muri iyi filme kandi, Ian Mbugua azakinana na ’Lizz Njagah’, umwe mu bakinnyi ba filme bakomeye muri Kenya, hamwe (…) -
Hateguwe umuhango wo kwibuka ‘Steven Kanumba’
29 March 2013, by Audace Willy MucyoMu rwego rwo kwibuka no kuzirikana ibikorwa bye; umuryango, inshuti n’abakunzi ba nyakwigendera Steven Kanumba bateguye umunsi wo kwibuka umwaka amaze apfuye.
Steven Kanumba, umukinnyi wa filme utazibagirana wo muri Tanzania yashizemo umwuka bitunguranye mu ijoro ryo ku wa 7 Mata 2012 aguye iwe mu rugo, nyuma yo kugirana ubushyamirane n’umukunzi we Elizabeth ‘Lulu’ Michael waje no gutabwa muri yombi agafunga aryozwa ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kanumba.
Ku cyumweru gitaha, (…) -
Mithun Chakraborty uzwi nka ‘Jimmy’ ni muntu ki?
7 May 2013, by Audace Willy MucyoMithun Chakraborty uzwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Jimmy’ kubera filimi yakinnye yitwa ‘Disco Dancer’ ni umukinnyi wa filimi, unakora kuri televiziyo akaba n’umucuruzi ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, yavutse tariki 16 Kamena 1950 mu mujyi wa Calcutta muri Leta ya West Bengal.
Mithun Chakraborty ubundi wavutse yitwa ‘Gouranga Chakraborty’ afite uburebure bwa 1.83m, arubatse, afite abana 4 akaba afite impamyabushobozi ihanitse mu Butabire muri kaminuza ya Calcutta, nyuma aza no kwiga (…) -
Filime “Izingiro ry’amahoro” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, izerekanwa mu bigo by’amashuri
2 April 2013, by Rene Anthere Rwanyange“Izingiro ry’amahoro” filime imara iminota 120, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiye kwerekanwa mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 19.
Gasigwa Léopold wakoze iyi filime atangaza ko yitegura kuyerekana guhera ku wa 5 Mata 2013, muri Sport view Hotel, nyuma y’aho akazerekeza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda no mu bindi bigo by’amashuri.
Iyi filime ifite ibice bitatu kandi ikaba ikozwe mu buryo bw’amateka yaranze igihugu (…) -
Kanyombya mu kwerekeza i Burayi
21 November 2012, by Samuel IshimweUmukinnyi wa filimi usetsa cyane, Kayitankore Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya ashobora kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu Bubiligi kwerekanayo amafilimi yakinnyemo.
Kanyombya aganira na IGIHE yatangaje ko gahunda yo kujya kwerekana amafilimi yakinnye i Burayi ihari, ariko atari yamenya umunsi n’isaha. Ati “Ntabwo biremezwa ko nzajya mu Bubiligi gusa ndabiteganya.”
Mu magambo ye asekeje nka kimwe mu bimuranga, akomeza agira ati “Oya ubu se ko batarabyemeza ubwo urumva nzagenda? Ubuse (…) -
Filimi “Amapingu y’Icyaha” yahurijwemo Abahanzi n’Abanyamakuru igiye kujya ahagaragara
21 May 2013, by Rutaganda JoelHarerimana Ahmed umuyobozi mukuru w’abakora sinema mu Rwanda, akaba anahagarariye Sosiyete ikora ama filimi yitwa “Lina Arts Creation” kuri ubu nyuma y’aho yakoze filimi yakunzwe cyane yise “Amapingu y’Urukundo” agiye gushyira hanze igice cya kabiri yise “Amapingu y’Icyaha”,iyo filimi yakinwemo n’abahanzi bakora injyana zitandukanye hano mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangaza makuru bitandukanye.
Aganira na IGIHE, Harerimana Ahmed yagize ati: “Iyi filimi igiye kujya hanze mu (…)
IGIHE