Kuva kuwa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2012 kugera kuwa 9 Ugushyingo i Kigali hatangijwe iserukiramuco mpuzamahanga ryo kubyina.
Iri serukiramuco ryatangirijwe mu nzu y’ikigo cy’igihugu gishinze kwinjiza imisoro n’amahoro .
Ku ikubitiro itsinda ry’Abakongomani ryatanze ubutumwa ko Abanyarwanda n’Abakongomani bakwiye kwibagirwa ibyabaye bagategura imbere heza (effacer le tableau).
Nk’uko Wanni bakunze kwita S King muri iri tsinda ryabyinnye ku munsi wa mbere rizwi nka Kivu Dance (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newscenter
newscenter
Articles
-
Kigali: Harabera iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubworoherane
6 November 2012, by Dean Irak -
Uko igitaramo cya Dream Boyz muri NUR cyagenze
9 November 2012, by Dean IrakNk’ibitari biherutse muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abakunzi b’ibitaramo biganjemo abanyeshuri bakubise buzuye muri Main Auditorium yaho.
Intebe zose zuzuye abantu bamwe batangiye guhagarara bategereje ko igitaramo gitangira.
Ubarebye mu maso, ubona ko bategerezanye inyota nyinshi n’amatsiko abahanzi bakunda…
Iki gitaramo, cyakurikiranwaga Live mu mafoto na IGIHE, dore uko ibintu byakurikiranye:
Mc Kate Gustave amaze gutangiza igitaramo, avuze ko abahanzi bari buririmbe bahageze; (…) -
Impinduka ku bitaramo bya Dream Boyz
9 November 2012, by Dean IrakDream Boyz baratangaza ko bahinduye ibiciro by’ibitaramo byabo bizabera i Huye n’i Kigali byo kumurika Album “Uzambarize Mama” ku banyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri.
TMC aganira na IGIHE yavuze ko abanyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri bazishyura igihumbi (1,000Rwf) aho kuba ibihumbi bibiri (2,000Rwf) nk’igiciro cyari gisanzwe. Akavuga ko ari mu rwego rwo gushimisha abafana babo biganjemo abanyeshuri.
TMC yagize ati “Twasanze abanyeshuri bagiye mu biruhuko kandi nta (…) -
Ba Nyampinga ba SFB bakoze amahano - Mike Karangwa
8 November 2012Nyuma y’uko ba Nyampinga b’Ishuri Rikuru ry’Imari n’Icungamutungo (SFB) bagaragariye mu birori baguranye amakamba, Mike Karangwa asanga ako ari amahano kuko ntahantu byabaye.
Hari kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’itumanaho rya Kigali (KIST) habaga igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga iyubakwa ry’amacumbi y’abakokbwa biga muri iri shuri, iki gitaramo cyari yateguwe na Nyampinga wa KIST yifashisha ba nyampinga bagenzibe batandukanye. (…) -
Filime 6 zatoranyijwe muri ‘Christian Film Festival’ zirerekanwa hose mu Rwanda
9 November 2012, by Dean IrakDream Land, bateguye iserukiramuco ry’amafilime ya Gikiristu ryitwa “Christian Film Festival”, baratangaza ko bagiye kuzenguruka u Rwanda berekana amafilime 6 yatoranyijwe mu yatanzwe arenga 10.
Ayo mafilime arimo abiri yo mu Rwanda, imwe mu Burundi n’atatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mwungura Chris Reagan, umuyobozi w’amafilime muri Dream Land yavuze ko aya mafilime azerekanwa kuwa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2012 i Butare (…) -
Minisitiri Mitali aranenga abajya mu bitaramo bakiyicarira
8 November 2012, by Samuel IshimweMinisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, arasaba Abanyarwanda gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo barusheho gutera imbere, akanenga abantu baza mu bitaramo baje kwishimisha ariko bahagera bakiyicarira.
Minisitiri Mitali unaherutse gutangaza ko Minisiteri yiteguye guteza imbere umuziki nyarwanda, asaba abitabira ibitaramo ko badakwiye kujya batuma abahanzi babahendahendera kubafasha kwizihirwa.
Ati “Abanyarwanda turishima tukanezerwa ariko ntitubigaragaza. Habura iki? Ntabwo (…) -
Ubutumwa bamwe mu bahanzi b’Abanyamerika bageneye Obama
9 November 2012, by Dean IrakNyuma yo gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Perezida Barack Obama, abahanzi batandukanye b’ibyamamare bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo babinyujije kuri Twitter no mu bindi bitangazamakuru.
Byinshi muri ibi bitekerezo bikubiyemo ubutumwa bw’ishimwe bahaye Obama ku kuyobora manda ya kabiri.
Dore bumwe mu butumwa IGIHE twabashije gukusanya:
-Justin Bieber @justinbieber
we yanditse kuri twitter agira ati "Ibyishimo byinshi muri aka kanya, intsinzi nziza (…) -
Abategarugori bakurura abagabo kurusha abandi ku isi
6 November 2012Uru rutonde rw’abategarugori 30 bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika) rwakusanyijwe n’urubuga rw’Abashinwa peopledaily.com.cn aho bagaragazaga abo abagabo b’Abashinwa bakunda kurusha abandi.
-
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaza ko bashyigikira ubusambanyi
6 November 2012, by Dean IrakBabinyujije mu bihangano byabo, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bajya banyuzamo bagakoresha amagambo benshi bafata nk’ibishegu (urukozasoni) nyamara ziba zizumvwa n’abantu benshi batandukanye harimo n’abana bato baba badakwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo.
Ingero zifatika ni nko mu ndirimbo nshya ikunze gucurangwa cyane mu Rwanda yitwa ‘Bagupfusha Ubusa’, aho umuraperi Fireman asa nk’uwerura akavuga ibishegu, agira ati ”Ni gute umwana nk’uyu yapfuba ohohooo bakamupfusha ubusa, Icyakumpa (…) -
Ally Soudy n’umuryango we berekeje muri Amerika
7 November 2012, by Dean IrakUmuhanzi n’umunyamakuru Ally Soudy, yerekeje muri Leta ya Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gutura, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2012.
Ally Soudy yajyanye n’umuryango we Carine Umwiza Warris.
Yaherekejwe n’inshuti ze, zirimo abanyamakuru bakoranaga nka Mike Karangwa na bamwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri bo muri APACE bamukunda bishyize hamwe bakiyita ‘Good Act Promoters’
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Ally Soudy yavuze ko agiye gutura muri (…)
IGIHE