Young Grace yahuje abaraperi b’abakobwa 12 mu ndirimbo “Hip-Hop Game”
Young Grace yashyize hanze indirimbo yamenyekaniyeho yitwa ’Hip-Hop Game’ayisubiranyemo n’abaraperi b’Abanyarwandakazi 12.
Abo baraperi ni El Poeta, Fealess, Sandra Miraji, Iryn, Sister P, Grace Da Queen, Da Pink, Ciney, The Chris, Rap Target, Grace Da Queen n’abandi.
Young Grace avuga ko impamvu yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ari uko yifuje guhuriza hamwe abakobwa b’abaraperi-kazi mu Rwanda ngo batake injyana (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > toptenlnews
toptenlnews
Articles
-
Young Grace n’andi makuru mashya y’Imyidagaduro
22 October 2012, by Samuel Ishimwe -
Kizito Mihigo for Peace na les Batisseurs de Paix bati "Amahoro mu karere"
16 October 2012Ku Cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe na Fondation KMP, batanze igitaramo cy’imbonekarimwe ku Gisenyi mu karere ka Rubavu cyahuje urubyiruko rwo muri Congo n’urwo mu Rwanda.
Iki gitaramo cyatangaga ubutumwa bw’Amahoro cyagombaga kubera mu mujyi wa Goma nyamara ntibyashoboka kubera ibibazo by’umutekano muke bityo kimurirwa mu mujyi wa Rubavu.
Cyitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyekongo ndetse n’Abanyarwanda bo mu mujyi wa Rubavu benshi.
Umuhanzi Kizito (…) -
U Bubiligi: King James abisabwe n’abakunzi be azongera kubataramira
21 October 2012, by Samuel IshimweNyuma y’igitaramo King James yakoreye i Buruseli tariki ya 13 ukwakira ku butumire bwa Team Production agashimisha abari bakitabiriye, bamusabye kongera akabaririmbira.
Nk’uko Justin Karekezi, uhagarariye ishyirahamwe Team Production, yabitangarije IGIHE King James azongera ataramira abakunzi be bo mu Bubiligi tariki ya 27 Ukwakira i Buruseli.
Karekezi avuga ko yahamagaye King James kuri telephone i Paris mu Bufaransa aho ari yagiye gutaramira Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye, (…) -
Zahabu (video)
24 October 2012, by Dean Irak -
Umuraperi w’umunyarwandakazi Alma na Ragga-Dee mu gitaramo i Texas
31 October 2012, by Dean IrakUmuraperikazi nyarwanda Queen Alma Umutoni azakorana igitaramo n’umuhanzi wamenyekanye cyane w’umugande witwa Ragga-Dee (The Master and King of Ndigida-Ndigida).
Iki gitaramo cyiswe “Thanks Giving” kizabera i Texas ahitwa ‘Doref Banquet Hall’ kuwa 24 Ugushyingo 2012.
Iki gitaramo kiri mu bitaramo Ragga-Dee ari gukora azenguruka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Dallas.
Iki gitaramo kizaba kirimo ibyo kurya n’ibyo kunywa kizagaragaramo n’abandi bahanzi nka Young Ray & the (…) -
King James yagarutse mu Rwanda avuye mu Burayi
31 October 2012, by Dean IrakRuhumuriza James, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James yagarutse i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012 ahagana mu ma saa munani z’amanywa.
King James yaje yambaye ishati y’umweru irengejeho agapira k’imbeho k’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto z’umukara. Yari yambaye mu ijosi furali y’umutuku anahetse agakapu gatambitse ku rutugu rw’ibumoso nako k’umukara.
Yari yaje kwakirwa na mushiki we witwa Akimanizanye Jemima, umwe mu nshuti ze ari nawe bakorana (…) -
Nzaba Mpari (video)
28 November 2012, by Dean Irak -
Abanyarwanda babiri bageze muri ½ cy’irushanwa ’’Belgium’s Got Talent 2012’’
2 November 2012, by Dean IrakItsinda ry’abahanzi nyarwanda Régis na Florent ryitwa H2H bivuga “From Hell to Heaven-kuva mu Kuzimu ugana mu Ijuru,” ryageze muri kimwe cya kabiri cy’amarushanwa yitwa Belgium’s Got Talent ya Televiziyo yo mu Bubiligi yitwa RTL-TVI.
Aya marushanwa yabaye mu mpera z’Ukwakira 2012.
Amakuru dukesha urubuga Jambo News avuga ko aba basore b’abanyeshuri bagiye bakunda kugaragaza impano yabo kuva bahura mu rusengero i Bruxelle aho baririmbaga, bazagusanga bafatanyije bombi hari icyo bageraho. (…) -
Gutukana kwa Jay Polly kuri radio byababaje itangazamakuru, none ajyanwe mu nkiko
18 September 2012, by Olivier MuhirwaMu minsi mike ishize umuraperi Jay Polly yerekeje muri Tanzania no muri Kenya muri gahunda ze z’ubuhanzi. Ubwo yageraga i Nairobi byavuzwe ko yaba yafunzwe, bivugwa ko ngo yaziraga gushaka gukoresha impapuro mpimbano zo kujya mu Bwongereza rwihishwa. Gusa Jay Polly yaje guhita anyomoza ayo makuru, aho yanibasiye mu ruhame bamwe mu banyamakuru, none amakuru avugwa ni uko yarezwe kubera gutukanira mu ruhame.
Jay Polly akigera mu Rwanda, yumvikanye kuri Radio Flash FM (ari kumwe (…) -
Knowless agiye gukura urujijo mu bamwitiranya
31 October 2012, by Olivier MuhirwaUmuhanzi w’Umunyarwandakazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Konowless, avuga ko abantu benshi batamuzi kandi bamwitiranya ariko yemeza ko umuntu wese uzatega amatwi neza umuzingo we (Album) wa kabiri yise “Uwo Ndi we” agiye kumurika azamenya neza uwo ari we.
Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yadutangarije ko yari amaze iminsi ahugiye ku gutegura album ye ya kabiri, izajya ku isoko tariki ya 10 Ukuboza 2012 iriho indirimbo 10 z’amajwi (audio) n’amashusho yazo (clip video), nta gihindutse (…)
IGIHE