Ubushakashatsi twakoze duhereye mu bitaramo cyangwa se ibidni birori bitandukanye, abahanzi 5 baza ku isonga mu kwerekana urukundo bafite abakunzi b’abazungu.
1. Dre D Andre
Dre D Andre ni umuhanzi ufite umukunzi witwa Clare Murtagh ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza (UK). Dre amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat dore ko amaze no gukorana indirimbo n’abahanzi benshi barimo Tom Close, Ancle Austin, Miss Jojo, Alpha Rwirangira ndetse n’abandi.
2. Adolphe Bagabo (A.K.A) Kamichi (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > showbizslide
showbizslide
Articles
-
Abahanzi 5 bo mu Rwanda bafite abakunzi b’abazungu baza ku isonga mu rukundo
4 March 2013, by Rene Anthere Rwanyange -
Knowless, Masamba King James bataramiye i London
19 May 2013, by Dean IrakAbahanzi Knowless, Masamba na King James bataramiye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013 mu nzu mberabyombi ya Troxy yo mu Mujyi wa London ho mu Bwongereza, mu gitaramo cya Rwanda Day.
Muri iki gitaramo aba bahanzi baririmbiye imbere y’imbaga y’abantu bagera ku bihumbi bitatu. Umushyushyabirori yari Henry Jado, wabaye umunyamakuru kuri Radio Salus.
Dore amwe mu mafoto y’uko iki gitaramo cyagenze:
Reba amafoto menshi HANO -
Ba Nyampinga ba Rudasumbwa n’Abahanzi basuye urwibutso rwa Gisozi
13 April 2013, by Rutaganda JoelKayibanda Aurore nyampinga w’ U Rwanda 2012, ndetse na bagenzi be bahagarariye za Kaminuza, ba Rudasumbwa ba Kaminuza ndetse n’abahanzi, basuye urwibutso rukuru rwa Gisozi ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa gatanu tariki ya 12 Mata 2013, nibwo igikorwa cyo gusura urwibutso rukuru rwa Gisozi cyabaye, urwo rubyiruko rukaba rwarasobanuriwe amwe mu mateka yaranze U Rwanda mu 1994 kugeza mu 2013.
Mutanguha Freddy uhagarariye urwibutso, yavuze ko kugeza (…) -
Bamwe mu bahanzi bamaze gushyira ahagaragara abakunzi babo
20 April 2013, by Rutaganda JoelAbahanzi bamwe bemeza ko nta mpamvu yo kuba wahisha umukunzi wawe, kuko mu gihe umwerekanye nawe arushaho kwigirira icyizere, bityo bikaba byanatuma urukundo rwanyu rugera kure kuburyo mujya gushyingiranwa mwese mwizeranye ntawe ucyeka undi ko yaba amubeshya, dore ko ubundi abahanzi bivugwa ko bitewe n’uko baba bakundwa n’abakobwa benshi cyangwa abahanzikazi bakundwa n’abahungu benshi ko ariyo mpamvu batagira urukundo rw’umukobwa umwe cyangwa umuhungu umwe.
Nk’uko bamwe mu bahanzi (…) -
Katauti yongeye gushwana na Irene ’Oprah’ Uwoya kubera Diamond
17 April 2013, by Audace Willy MucyoNyuma yo kumenya amakuru ko umugore we ’Irene Uwoya’ yararanye n’umuhanzi ’Diamond Platnumz’ muri hoteli, Ndikumana Hamad Katauti yahise amutangariza ko atandukanye na we burundu.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru GPR cyandikirwa muri Tanzaniya, Irene Uwoya yavuze ko Ndikumana Katauti amaze gusoma inkuru y’ukuntu yamuciye inyuma, ngo yahise yitura hasi agira ikibazo gikomeye cyane, afata umwanzuro wo gutandukana bidasubirwaho n’umugore we.
Mu magambo ye ati: "Akibona iriya nkuru yahise (…) -
PGGSS 3: Rurongera kwambikana hagati y’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro
26 April 2013, by Audace Willy MucyoKuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2013, hateganyijwe umukino ugomba guhuza abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS3 n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa saba z’amanywa (13h00’ – 1pm).
Muri gahunda ziranga ibikorwa by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus ifatanije na East African Promoters, haba harimo n’umukino w’umupira w’amaguru uhuza abahanzi baryitabira n’abanyamakuru (…) -
Amwe mu mastudio yafashije umuziki nyarwanda kuzamuka
24 May 2013, by Audace Willy MucyoUbwo umuziki nyarwanda wasaga n’utitaweho hano mu Rwanda, hari amazu amwe n’amwe atunganya umuziki yakoraga iyo bwabaga kugira ngo abashe kuzamura urwego rw’umuziki mu Rwanda.
Gukora ku buryo abanyarwanda biyumva mu muziki ugezweho ukorwa n’abanyarwanda ntibyari byoroshye, ariko byarashyize biragera, none kuri ubu umuziki w’abahanzi b’u Rwanda uhagaze ku rwego rwishimirwa na benshi, ibi bikaba bigenda byugururira amarembo bamwe mu bahanzi, berekeza hanze y’u Rwanda kuhakorera ibitaramo, (…) -
USA: Didier Ganza ari guhatanira igihembo kizatangwa na Talib Kweli
30 March 2013, by M. M.Ganza Didier, umunyarwanda umaze gutera intambwe ifatika mu bijyanye no gufotora ndetse no gutunganya amashusho y’indirimbo n’ibiganiro (music videos and documentaries) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu imwe mu ndirimbo yatunganyirije amashusho yitwa “Flawless” y’umuhanzi Hoodwink w’umunyamerika, iri guhatanira igihembo cy’amadolari ibihumbi 12.
Mu irushanwa ryateguwe na Talib Kweli, umuhanzi w’igihangange mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abahanzi (…) -
Auddy yafashije uwagizwe umupfakazi na Jenoside
19 April 2013, by Rutaganda JoelAuddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’umuco gakondo, ndetse akaba azwiho no kuririmba by’umwimerere “live”, ku itariki ya 18 Mata 2013 nibwo yerekeje mu mudugudu wa Rugenge, Akagali ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, aherekejwe n’itsinda ry’abakunzi b’ibihangano bye bafasha urugo rwa Uwimbabazi Deborah umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamuha imifuka 4 y’amakara yo gucuruza, umuceri, ibishyimbo, isukari, ndetse n’ifu y’igikoma .
Aganira na IGIHE, (…) -
Daddy Cassanova arasaba abahanzi kugaragaza ubuhanzi bwabo batigana abandi
9 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Manzi Daddy Cassanova, ubarizwa mu gihugu cya Canada, arasaba abahanzi nyarwanda guharanira kugaragaza umwihariko mu bihangano byabo kuko ari cyo kigaragaza umuhanzi nyawe. Ubwo yatugezagaho indirimbo nshya yise “Ndakwikundira”, Daddy Cassanova yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi yita ku muziki agomba gukorera mu gihugu cya Canada aherereyemo, aho yageze asanga byamubera byiza akoze ibijyanye naho, maze ahita ashinga itsinda ryitwa “The Damn Whistles” ribyina rikanakora injya (…)
IGIHE