Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Turi ku wa 3 Nzeri 2026. Ni umunsi wa 246 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 119 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Qatar irizihiza ubwigenge yabonye mu 1971 yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1967: Muri Suède abantu bimukiye ku gutwarira imodoka mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda bavuye mu cy’ibumoso mu rwego rwo kubahiriza ku itegeko ryubahirizwaga na byinshi mu bihugu by’u Burayi. 1987: Pierre Buyoya yafashe u Butegetsi bw’u Burundi nyuma yo kubuhirikaho Jean-Baptiste Bagaza. 2004: Ishuri ry’i Beslan mu Burusiya ryatewe n’abagizi ba nabi bashimuta abantu benshi, aho nyuma y’iminsi itatu abagera kuri 330 barimo abana 186 bishwe. 2016: U Bushinwa na Amerika byihariye 40% by’imyuka ihumanya ikirere ku Isi, byemeye kubahiriza amasezerano ya Paris agamije kugabanya iyo myuka. Mu muziki 2009: Habaye umuhango wo gushyingura Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya “Pop”, umuhango wabereye i Forest Lawn Memorial Park muri Californie. Abavutse 1936: Zine El Abidine Ben Ali wabaye perezida wa kabiri wa Tunisie. 1948: Havutse Levy Mwanawasa wabaye perezida wa gatatu wa Zambia. Abapfuye 1948: Edvard Beneš wabaye perezida wa kabiri wa Czechoslovakie. 2015: Hapfuye Chandra Bahadur Dangi, umunya-Nepal wafatwaga nk’umugabo mugufi ku Isi.
Turi ku wa 3 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 246 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 119 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Qatar irizihiza ubwigenge yabonye mu 1971 yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1967: Muri Suède abantu bimukiye ku gutwarira imodoka mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda bavuye mu cy’ibumoso mu rwego rwo kubahiriza ku itegeko ryubahirizwaga na byinshi mu bihugu by’u Burayi.
1987: Pierre Buyoya yafashe u Butegetsi bw’u Burundi nyuma yo kubuhirikaho Jean-Baptiste Bagaza.
2004: Ishuri ry’i Beslan mu Burusiya ryatewe n’abagizi ba nabi bashimuta abantu benshi, aho nyuma y’iminsi itatu abagera kuri 330 barimo abana 186 bishwe.
2016: U Bushinwa na Amerika byihariye 40% by’imyuka ihumanya ikirere ku Isi, byemeye kubahiriza amasezerano ya Paris agamije kugabanya iyo myuka.
Mu muziki
2009: Habaye umuhango wo gushyingura Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya “Pop”, umuhango wabereye i Forest Lawn Memorial Park muri Californie.
Abavutse
1936: Zine El Abidine Ben Ali wabaye perezida wa kabiri wa Tunisie.
1948: Havutse Levy Mwanawasa wabaye perezida wa gatatu wa Zambia.
Abapfuye
1948: Edvard Beneš wabaye perezida wa kabiri wa Czechoslovakie.
2015: Hapfuye Chandra Bahadur Dangi, umunya-Nepal wafatwaga nk’umugabo mugufi ku Isi.
Facebook